Ibisakuzo
Iwacu duteze ingori twese.:Umugengararo w’amasaka
Shirika amazinda ngutume ikuzimu.-Umuganda w’inzu
Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna:Umugabo wambaye umwenda mushya
Kwishongora cyane si ko kujya ibwami.:Umugwegwe
Nyamunini umugwampinga.:Umuduha
Nyiramukuru umuturirwa.:Umucundura
Vuga jye nahoze.:Umuce wo mu irebe
Kibamba imennye urugo.:Umucaca
Kati kaci. kati hwi! :Agaca mu nkoko
Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi.:Abashi b’inkingi
Mpagaze ku gasozi nti behu !:Abarinzi b’inyoni
Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi.:Abakomyi b’insyo
Imisozi irashika ibikanu.:Abahinzi
Hepfo aha hanyuze impehe.:Inzuki zitagira urwiru