THIS IS QUICK NEWS (BREAK NEWS)

CODE - ATLANTIDE.doc

Hari ukuri abantu benshi babinyujije mu migani, n’inkuru bagiye bahindura uko ibihe byagiye bisimburana amateka atandukanye. Ikirwa Atlantide kiri muri amwe mu mateka yahuye n’iryo-barankuru ritandukanye. Burya icyo abantu benshi birengamiza nuko isano iri hagati y’inkuru imeze nk’umugani n’ukuri kw’iyo nkuru ari nini cyane, hagati y’umugani n’ukuri ni nk’abana 2 b’impanga. Mu mwaka wa 1960 umugabo wandikaga ama filime wamenyekanye kw’izina rya George Pal, yakoze filme ivuga kw’irimbuka ritunguranye ry’ikirwa Atlantide. Afatanyije n’umujyanama we Daniel Mainwarring mbere yo gukora iyo film ku kirwa Atlantide basomye ibitabo birenga 5000 byose bivuga ku mateka y’iki kirwa cg umugabane nkuko benshi bawitaga, kugira ngo batavaho bakina ibinyuranye n’ibivugwa kuri Atlantide. Nyuma yuko gusoma ibyo bitabo byose, bakoze filime igaragaza ko Atlantide yari ikirwa kinini cyane kirangwaho ubugome, ariko gituwe n’ibiremwa bisa neza kandi bifite ubumenyi bwateye imbere kurusha abandi Bantu. George Pal yatekereje kandi ko abari batuye Atlantide bari bafite ibuye ridasanzwe, rishobora kwakira urumuri rw’izuba